#Covid #Rwanda, un appel aux dons est lancé pour soutenir la population rwandaise

Les communautés rwandaises et les Amis du Rwanda vivant en Europe se réunissent dans une campagne pour lever le fonds ciblé visant exclusivement : « Rejoindre l’initiative du Gouvernement rwandais et soutenir la population rwandaise durant la pandémie du Covid-19 ».
Dans un but d'effort centralisé, de transparence et en tenant compte du fait que la plupart des pays européens, c’est l’euro qui a été retenue comme monnaie.  Le compte utilisé est Stg Rwandan Community Abroad NL comme détenteur de fonds et c’est Madame Solange Umwari qui est en charge des finances dans cette communauté.  
A la fin de la campagne, le fonds collecté sera reversé sur le compte officiel désigné de la banque nationale du Rwanda. Le fonds sera utilisé pour acheter de la nourriture et des articles essentiels qui seront livrés par les autorités locales en charge de l'intervention d'urgence à COVID-19
Pour faire un don : 

https://www.gofundme.com/f/covid19-appeal-from-rwandan-communities-in-europ

Bavandimwe, Nshuti z’u Rwanda

Kuva kera ijambo AGACIRO ryahoze rikomeye mu mibereho y’Igihugu cyacu no mu Banyarwanda. Ni ijambo ryatumye u Rwanda rwivana mu bibazo byinshi byagiye birusatira mu bihe bitandukanye.

Iki ni igihe cy’intabaza Munyarwanda, Munyarwandakazi nawe nshuti y’u Rwanda utuye mu bihugu by’Uburayi. Coronavirus n’indwara y’icyorezo ihangayikishije twese, n’Isi muri rusange.

Hari umugani usanzwe uzwi ugira uti “Inshuti uyimenya mu byago”.
Ubu turi mu bihe dushobora kongera kwandika amateka meza ashingiye ku bikorwa byiza byacu nk’abana b’u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Ni muri urwo rwego, amashyirahamwe y’Abanyarwanda batuye ku mugabane w’Uburayi, binyuze mu buyobozi bwayo, abakangurira gutanga inkunga yo gufasha abatishoboye mu gihugu cyacu muri ibi bihe bigoye.
Turifuza ko twese hamwe nk’abanyarwanda batuye ku mugabane w’Uburayi dufatanije n’inshuti z’u Rwanda duturanye i Burayi, twahuza imbaraga n’ubushobozi bwacu mu kugoboka imiryango itishoboye kugirango abayigize babone ibyo bafungura.

Inkunga yawe ni ingenzi mu rugendo turimo rwo gufasha imiryango itishoboye.

https://www.gofundme.com/f/covid19-appeal-from-rwandan-communities-in-europ